Print

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza igiye gutambagizwa mu Rwanda

Yanditwe na: 16 March 2017 Yasuwe: 4735

Inkoni y’Umwamikazi itambagizwa mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, aha ni mu rukari aho ababyinnyi bacinyaga umudiho mu kuyishimira muri 2014 (Ifoto/Internet)

Guhera kuwa 22 kugeza 25 Werurwe 2017 mu Rwanda hazatangira gutambagizwa inkoni y’umwamikazi “Queen’s Baton Relay” w’u Bwongereza, mu rwego rwo kubahiriza umuhango uba mbere y’uko imikino y’abavuga ururimi rw’Icyongereza iba (Commonwealth Games” iba.

Imikino yo mu bihugu bikoresha Icyongereza izaba muri 2018 ikazabera ahitwa Gold Coast muri Australia, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuyitabira muri 2009 ubwo yaberaga mu Buhinde.

Iyi nkoni mu Rwanda izerekwa Abanyakigali, Abanyarubavu n’abandi.

Bimwe mu bikorwa bizabera mu Rwanda mu cyumweru cyo gutambagiza inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza harimo ikiganiro n’abanyamakuru, gukora umuganda uzabera mu Murenge wa Mwurire, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi.

Umuhango wo gutambagiza inkoni y’umwamikazi wabaye kuwa Mbere taliki ya 13 Werurwe 2017 ari nabwo muri uyu mwaka hizihijwe umunsi mpuzamahanga witiriwe ibihugu bivuga Icyongereza “Commonwealth Day” ; mu Rwanda uzizihizwa kuwa 27 Werurwe uyu mwaka.

Iyi nkoni ikaba igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’imikino Olempike (Olympic Torch Relay).

Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ikaba ikomeje kwitegura ibirori byo kwakira iyi nkoni y’umwamikazi.

Src: Izubarirashe