Print

Abasenateri bateye utwatsi ibivugwa na Trump ko Obama yamwumvirizaga kuri telefoni

Yanditwe na: 17 March 2017 Yasuwe: 1324

Abasenateri bagize Komisiyo y’ ubutasi muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bamaganye ibyo Perezida w’ icyo gihugu Donald Trump aherutse gutangaza avuga ko uwo yasimbuye Barack Obama yamwumvirizaga kuri telefoni.

Senateri Richard Burr, umurepubulikani uyobora Komisiyo y’ ubutasi yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko telefone ya Trump yumvirizwaga.

Perezida Trump avuga ko ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika, telefone yo mu nyubako ye Trump tower yumvirizwaga agashyira mu majwi Barack Obama.

Richard Burr yagize ati “ Dushingiye ku makuru dufite, turabona nta kigaragaza ko hari umuntu wo muri guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika wigeze acunga Trump tower haba mbere y’ umunsi w’ amatora na nyuma yawo.”

Ibiro by’ umukuru wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika byamaganye raporo y’ iyo Komisiyo bivuga ko iyo Komisiyo ntacyo yagezeho.