Print

ZONE V: U Rwanda rubuze itike ya AfroBasket nyuma yo gutsindwa na Uganda

Yanditwe na: 18 March 2017 Yasuwe: 1113

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibuze itike yo kujya gukina imikino ya AfroBasket muri Congo Brazaville ni nyuma yo gutsindwa n’abagande amanota 77 kuri 64 muri 1/2 cy’i mikino y’akarere ka 5.

Gutsindwa uyu mukino k’u Rwanda bivuze ruhise rubura itike ya AfroBasket izabera muri Congo Brazaville muri Kanama uyu mwaka, kuko muri aka karere iyi mikino izitabirwa n’amakipe yageze ku umukino wa nyuma w’akarere ka Gatanu, bivuze ko Uganda izajyana n’ikipe iri burokoke hagati ya Misiri n’u Burundi.

ni umukino u Rwanda rwatsinzwe amanota 77 kuri 64, si ubwa mbere Uganda ibuza u Rwanda kwerekeza mu imikino ya AfroBasket kuko no muri 2014 nabwo yararubujije iyitsindira muri Ugamda amanota 69 kuri 61.