Print

Papa Francis yasimbuje intumwa ye mu Rwanda

Yanditwe na: 18 March 2017 Yasuwe: 1782

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoye intumwa ye nshya mu Rwanda isimbura Luciano Russo wari umaze hafi imyaka ibiri mu kindi gihugu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Filipo Rukamba, rivuga ko ku isaha ya saa saba z’i Kigali ari bwo ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika i Roma batangaje ko Andrzej Józefowicz, Arkiepiskopi wa Lauriaco yatowe na Papa ngo amubere intumwa mu Rwanda.

Józefowicz yavutse kuwa 14 Mutarama 1965 i Bocki muri Pologne, yahawe Ubusaserdoti kuwa 24 Gicurasi 1990, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko mbonezamubano.

Yabaye intumwa ya Papa muri Mozambique, Thailand, Hongria, Syria, Iran n’u Burusiya. Avuga indimi eshanu ari zo; Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikirusiya n’Igiportugali.

Intumwa ya Papa mu gihugu runaka, iba ari nka ambasaderi w’Ibiro bikuru bya Kiliziya ku isi agakomeza n’umurimo w’iyamamazabutumwa afatanyije n’abasenyeri n’abandi bihaye Imana muri icyo gihugu.

Hari hashize imyaka hafi ibiri, Kiliziya Gatolika mu Rwanda idafite Intumwa ya Papa.

Src: Igihe