Print

Wenger yamaze gufata umwanzuro ukiri ubwiru ku hazaza he muri Arsenal

Yanditwe na: 19 March 2017 Yasuwe: 3054

Umufaransa utoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza Arsene Wenger yatangaje ko abafana ba Arsenal badakwiye kugira ubwoba kuko yamaze gufata umwanzuro w’ahazaza he muri Arsenal.

Ni nyuma yo gutsindwa na West Bromwich muri shampiyona ibitego 3-1, ibi bikaba byatumye byongerera igitutu uyu mufaransa ndetse n’abafana bamusaba kugenda kuko ngo ikipe yabo ayishe nabi, basabye ko atakongererwa andi masezerano.

Nyuma y’uyu mukino Wenger yatangaje ko abantu bose by’umwihariko abakunzi ba Arsenal badakwiye kugira ikibazo kuko yamaze gufata umwanzuro nk’uko tubikesha Dailymail.

Yagize ati "ntimugire ubwoba. Nzi icyo ngiye gukora ku hazaza hanjye. Muzabimenya vuba cyane. Ni vuba cyane rwose bidatinze. Uyu munsi? Oya ntago binteye ubwoba kuko nzi icyo ngiye gukora."

Aya magambo Wenger yatangaje yatumye benshi mu bakurikiranira hafi ruhago bemeza ko uyu musaza yaba yafashe umwanzuro wo guhagarika gutoza iyi kipe dore ko amaze iminsi yinubirwa n’abakunzi b’iyi kipe bitewe n’umusaruro arimo gutanga dore ko mu imikino 9 yatakajemo 6.