Print

CAF CC: Tombola isize Rayon Sports yerekeje muri Nigeria

Yanditwe na: 21 March 2017 Yasuwe: 2668

Nyuma ya tombora y’uko amakipe azahura muri 1/16 cya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yisanze yatomboye ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria.

Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’itariki 7-9 Mata 2017 ubere muri Nigeria ni mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali mu Rwanda.

Iyi kipe ya Rivers United yasezerewe na El Merreich muri CAF Champions League ku igiteranyo cy’ibitego 4-3, umukino ubanza Rivers United yatsinze El Merreick 3-0,uwo kwishyura El Merreick iyitsinda 4-0.

Ikipe izatsinda hagati ya Rivers United na Rayon izahita ijya mu imikino yo mu amatsinda ya CAF Confederation Cup, aho izahita inahabwa amafaranga arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.