Print

"Reka nshimire Bakame k’umukino mwiza yagize." Mashami Vincent

Yanditwe na: 23 March 2017 Yasuwe: 3523

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC avuga bagowe n’umukinnyi umwe wa Rayon Sports mu mukino batsinzwemo 1-0 ariwe Bakame iyo batamugira Rayon iba yatsinzwe byinshi.

Hari mu umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 Rayon Sports yasuye Bugesera maze umukino urangira ari igitego 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Bugesera FC.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Bugesera Mashami Vincent yatangarije itangazamakuru ko bakinnye neza bakarusha ikipe ya Rayon Sports ndetse ko 80% umukino wari mu amaboko yabo ariko ko bagowe n’umuzamu wa Rayon Sports Bakame.

Yagize ati "Ni umukino twari dufite mu intoki zacu hafi 80% kuko iyo urebye amahirwe menshi yarari ku ruhande rwacu ariko Bakame yakoze akazi katoroshye reka nanamushimire ku mukino mwiza yagize kuko yaduhaye akazi katoroshye."