Print

Umutoza Masudi Djuma yishimiye gutsinda umutoza wa mbere ukomeye mu Rwanda

Yanditwe na: 27 March 2017 Yasuwe: 4430

Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports yemeza ko amanota 8 arusha ikipe ya kabiri atatwara igikombe ariko ko gutsinda ikipe ifite umutoza wa mbere mu Rwanda bimushimushimije cyane.

Ni nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 igitego 1-0, Masudi yavuze ko abavuga ko agiye gutwara igikombe atari byo kuko amanota 8 adatwara igikombe.

Ati "Icyo navuga ni uko amanota 8 adatwara igikombe icyo ni cya mbere, icya kabiri buriya wizeye igikombe nonaha birakwicira ibintu byinshi. Icya ngombwa nuko twitegura buri mukino."

Masudi kandi avuga ko yashimishijwe no kuba yatsinze umutoza wa mbere mu Rwanda.

Ati "Niba utsinze ikipe ufite umutoza wa mbere mu Rwanda, ifite abakinnyi beza mu Rwanda, ifite ubuyobozi bwiza mu Rwanda ninde se utagomba kwishima, uriya ni umutoza twakinanye ariko afite ubunararibonye nk’ubw’imyaka itanu imbere yanjye."

Masudi na Rayon Sports barusha APR FC ikipe ya kabiri amanota 8, bakarusha Police na AS Kigali zikurikiyeho amanota 9