Print

MINEDUC yatangaje ko nta barimu b’abagande birukanwe mu Rwanda

Yanditwe na: 28 March 2017 Yasuwe: 776

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri

Mu itangazo MINEDUC yashyize hagaragara uyu munsi iravuga ko nta barimu b’abaganda yirukanye nk’uko byari byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko abarimu baturuka mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bafashije u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda rwari rwihaye kuva muri 2008 yo kugira icyongereza nk’ururimi rw’ingenzi rutangirwamo amasomo mu mashuli.

Abarimu baturuka mu bihugu by’umuryango wa EAC bamwe bakaba baraje mu Rwanda bakigisha abandi bakaza kwigisha abazigisha abandi.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, mu barimu 885 bahawe akazi muri iyi gahunda yo kuzamura icyongereza mu Rwanda, muri bo 472 bari abagande. Bakaba baratangiye kwigisha muri 2010 amasezerano yabo y’akazi arangira mu kwa kalindwi 2015.

N’ubwo amasezerano yari arangiye, MINEDUC ivuga ko abarimu b’abaganda bakomeje kwigisha mu mashuli anyuranye nk’abarimu basanzwe.

Raporo y’Inama Nkuru y’Uburezi (REB) ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu mu mwaka wa 2016 ryerekana ko abarimu 256 muri 499 b’abanyamahanga bari mu mashuli ya Leta mu Rwanda bari abaganda.

MINEDUC ivuga ko u Rwanda rwasinye amasezerano y’isoko ry’umurimo mu muryango w’ibihugu bya EAC yemerera abatuye ibi bihugu kuba bashaka akazi aho bashaka hose mu bihugu bigize uyu muryango.