Print

Umukobwa wa Trump yahawe imirimo muri Perezidansi ya Amerika

Yanditwe na: 30 March 2017 Yasuwe: 3397

Umukobwa wa Perezida Donald Trump, Ivanka Trump yahawe akazi muri Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika White House. Azakora nk’ umujyanama wa Perezida atabihemberwa.

Nk’ uko Ikinyamakuru ABCnews cyabyanditse Ivanka Trump azahabwa ibikoresho by’ itumanaho n’ ibiro byo gukoreramo ariko ntabwo azajya agenerwa umushahara.

Ivanka w’ imyaka 35 y’ amavuko ni ubuheta bwa Donald Trump, yabaye umuyobozi wungirije mu bushabitsi bwa Trump, amaze iminsi acuruza izina rye, aho amasosiyete akomeye yagiye amwiyitirira akamwishyura.

Umugabo wa Ivanka, witwa Jared Kushner ni umujyanama mukuru wa Perezida Trump, mu minsi ishize aherutse kwemera ko azatanga amakuru ku bivugwa ko u Burusiya bwavanze mu matora aheruka ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigahesha insinzi Trump.


Aha Ivanka Trump yari yicaye iruhande ry’ Umukuru w’ u Budage Chancellor Angela Merkel, ubwo aheruka gusura Leta zunze Ubumwe z’ Amerika

Mu nama y’ abayobozi bakomeye Ivanka Trump yicaranye na Minisitiri w’ intebe wa Canada Justin Trudeau