Print

FERWAFA ntiyumvikana na Mashami igihe agomba gutangirira gutoza Amavubi

Yanditwe na: 1 April 2017 Yasuwe: 1829

Kuwa Kane tari ya 30 Mata 2017 nibwo ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent na Higiro Thomas ari bo batoza bagomba kungiriza umudage Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi. Kuri ubu Mashami Vincent arashaka kurangiza uyu umwaka w’imikino akabona kuza mu Amavubi mu gihe FERWAFA ishaka ko ahita atangira akazi.

Amakuru agera ku ikinyamakuru Umuryango ni uko Mashami Vincent n’ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bifuza ko yarangiza uyu mwaka w’imikino atoza ikipe ya Bugesera FC ariko FERWAFA yo ikaba ivuga ko yaza agahita atangira gukurikirana abakinnyi n’umutoza mukuru kuko shampiyona irangiye n’abakinnyi bazaba bagiye mu ikiruhuko.

Ibi bibaye mu gihe FERWAFA yatangaje ko nta mutoza utoza ikipe runaka uzongera gutoza ikipe y’igihugu, umutoza w’ikipe y’igihugu ngo agomba kuba umutoza w’ikipe y’igihugu gusa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa FERWAFA ngo burgire icyo budutangariza kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira kuko umuvugizi wayo atabonekaga.