Print

Umunyamakurukazi wakoreraga televiziyo yo muri Kenya NTV yitabye Imana

Yanditwe na: 1 April 2017 Yasuwe: 2693

Uyumunyamakurukazi wakoreraga televiziyo yo muri Kenya yitwa Kenya NTV, uzwi cyane mu biganiro bitandukanye nka Property show ndetse kinakunzwe cyane ,kinakurikirwa na benshi yitabye Imana azize indwara ya kanseri

Janet Kanini yari afite imyaka 38, ndetse akaba yari yubatse afite umugabo witwa George Ikua ndetse n’ abana 2, imfura y’umuhungu ifite imyaka 6 ndetse igakurikirwa n’umukobwa w’imyaka 3 kurubu akaba yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017 azize indwara ya kanseri y’ibihaha.


Janet Kanini n’Umuryango we

Ni nyuma y’igihe kirenga imyaka 2 uyu munyamakurukazi yaramaze yivuriza mu bitaro bitandukanye byo muri Kenya I Nairobi ndetse yagiye ajya no kwivuriza hanze nko mu Buhinde ariko iyi ndwara igakomeza kumuzonga.

Ikinyamakuru (plive.co.ke) gikorera muri Kenya cyatangaje kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Mata 2017 ko uyu munyamakurukazi yitabye Imana azize indwara ya kanseri y’ibihaha ndetse akaba yarayimaranye igihe kirenga imyaka 2.