Print

Uwashinjwe gushaka kwica Perezida Museveni akurikiranyweho urupfu rwa AIGP Kaweesi

Yanditwe na: 2 April 2017 Yasuwe: 4253

Pte Godfrey Galabuzi Musisi, wigeze gukurikiranwaho kugerageza kwica Perezida Museveni wa Uganda, yatawe muri yombi na Polisi y’ icyo gihugu akurikiranyweho urupfu rw’ uwari umuvugizi wa Polisi Andrew Felix Kaweesi.

Uyu mugabo wahoze akorera kampani icunga umutekano yitwa ISO, avuga ko ibyo yarengwaga ari ibihimbano.

Dail monitor dukesha iyi nkuru yanditse ko Musisi amaze gutambwa muri yombi inshuro esheshatu. Izo nshuro zose avuga ko ari ibirego yagiye ahimbirwa n’ abo yita abanzi be.

Musisi yatawe muri yombi tariki 23 Werurwe 2017 saa moya za mugitondo. Yatawe muri polisi n’ abapolisi 20 babanje gufunga umuhanda.

Ibyumweru bitatu mbere y’ uko atabwa muri yombi yaherukaga mu ivuriro yivuza ibikomere yagize atotezwa kubera bitewe n’ ibyaha yari akurikiranyweho.

Muri 2004, nibwo Musisi yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka kwica Perezida Museveni ubwo yari kuri International Conference Centre Complex, yaje guhindurirwa izina ikitwa Kampala Serena Hotel.

Ibindi kuri iyi nkuru kanda hano MUSISI