Print

Uganda: Abanyeshuri bimenyereza umwuga w’ ubuvuzi bigaragambije

Yanditwe na: 3 April 2017 Yasuwe: 578

Mu bitaro bya Mulago mu gihugu cya Uganda abanyeshuri bimenyereza umwuga w’ ubuvuzi bari mu mwigaragarambyo basaba kwishyurwa amafaranga yo kwimenereza.

Iyo myigaragarambyo yatangiye ku wa Gatandatu, mu gihe ayo mafaranga yakabaye yarageze kuri konti z’ abo banyeshuri ku wa Gatanu w’ icyumweru.

Abigaragambya bavuga ko hashize amezi atatu badahabwa ayo mafaranga agenewe kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi harimo kwishyura icumbi, amafunguro n’ ingendo.

Amafaranga yose hamwe abo banyeshuri bishyuza ni miliyoni 600 z’ amashilingi ya Uganda.

Umuyobozi w’ ibitaro bya Mulago Dr Baterana Byarugaba yabwiye Dail monitor dukesha iyi nkuru ko Minisiteri y’ ubuzima yatanze miliyoni 258 z’ amashilingi, ahamya ko ayo mashilingi adashobora kwishyura abo banyeshuri bose.

Uwo muyobozi avuga ko yakubiswe n’ inkuba yumvise ko abo banyeshuri bagiye mu myigaragambyo kuko, ubuyobozi bw’ ibitaro bwari bwabaganirije bubasobanurira uko ikibazo giteye.

Yongeraho ko kuba abo banyeshuri bararambitse hasi ibikoresho bakajya mu myigaragambyo bifite ingaruka mbi kubarwayi cyane ko ibyo bitaro bifite ikibazo cy’ abaganga badahagije.

Avuga ko ayo mashilingi Leta yatanze ayagabanyije umubare w’ abo banyeshuri buri umwe yahabwa miliyoni 1 n’ igice ahanywe n’ amafaranga y’ amezi abiri gusa.

Minisiteri y’ ubuzima yatangaje ko amafaranga agenerwa abimenyereza ubuvuzi asohokera rimwe buri mezi atatu, ikavuga ko itazi impamvu ayo mafaranga yasohotse ari amezi abiri Yongeraho ko igiye gukurikirana iki kibazo.