Print

[AMAFOTO]: Ni uku byari bimeze mu gitaramo Kayirebwa yakoreye I Kigali, cyitabiriwe na Minisitiri Mushikiwabo

Yanditwe na: 4 April 2017 Yasuwe: 2417

Hari Kuri iki Cyumweru tariki 2 Mata 2017 I Kigali habereye igitaramo cy’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, igitaramo yise ‘Inganzo ya Kayirebwa’. Inyarwanda.com twateguriye buri wese utitabiriye iki gitaramo amafoto mirongo ine n’atanu kugira ngo wihere ijisho uko cyagenze.

Cecile Kayirebwa yari yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gutaramira abakunzi be no kumurika kumugaragaro umuryango yashinze witwa Ceka i Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo cye, byari amafaranga 15.000Frw ku muntu umwe mu myanya isanzwe, 20.000Frw ku muntu umwe mu myanya y’icyubahiro ndetse na 25.000Frw ku bantu binjiranye ari babiri (Couple). Iki gitaramo cyitabiriwe bikomeye kikaba cyatangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.



Cecile Kayirebwa akora munganzo n’ijwi rye




Charly nawe yariyaje kwihera amaso




Deo Munyakazi nawe yataramiye abitabiriye igitaramo


abanyeshuri bo muri kaminuza ya Nyundo bashimishije abakunzi ba muzika bari bitabiriye



Minisistiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise ari mu baryohewe n’umuziki wa Cecile Kayirebwa

Abanyamahanga nabo bari banyuzwe na muzika

Might Popo umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishuri rya muzika ku Nyundo nawe yari yitabiriye iki gitaramo