Print

Minisitiri Mushikiwabo yongeye gukomoza ku mbabazi zasabwe na Papa Francis

Yanditwe na: 4 April 2017 Yasuwe: 971

Minisitiri w’Ububanyi n’ amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yatangaje ko bitashoboka ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agenda asaba imbabazi buri munyarwanda mu rugo rwe.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu muri rusange.

Nyuma yuko Perezida Kagame agiriye uruzinduko i Vatican akagirana ibiganiro n’Umushumba wa Kiliziya ku isi, Papa Francis, hari abakomeje kwibaza niba koko Papa Francis yarasabye imbabazi Abanyarwanda ku ruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa niba atarazisabye.

Nk’ uko byatangajwe na Izubarirashe, Minisitiri Mushikiwabo asubiza icyo kibazo, yagize ati “Umuntu asaba imbabazi mu buryo butandukanye. Papa yagize ubushake bwo kwishakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ngo bagirane ibiganiro kuko yari azi uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abavuga ko atasabye imbabazi, ntabwo Papa yajya gusaba imbabazi buri Munyarwanda mu rugo rwe, kandi ibiganiro bagiranye byagize akamaro, ni ibiganiro tubona bigiye gutuma umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatorika urushaho ku mwiza”.

Nyuma gato y’ ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Papa Francis Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko intambwe Kiliziya Gatolika yateye zashimishije Leta y’ u Rwanda kandi ko ari bwo bwa mbere kuva Jenoside yaba Kiliziya yemeye amakosa muri Jenoside.