Print

Minisitiri w’ intebe wa Congo yeguye

Yanditwe na: 6 April 2017 Yasuwe: 2859

Minisitiri w’ intebe wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Samy Badibanga, kuri uyu wa 6 Mata 2017 yeguye kuri uyu wa mwanya, ibaruwa yo kwegurwa kwe yayishyikije ibiro bya Perezida.

Ubu bwegure buje nyuma y’ umunsi umwe Perezida w’ icyo gihugu Joseph Kabila amenyesheje Inteko ishinga amategeko ko agiye gushyiraho Minisitiri w’ Intebe mushya.

Kugeza ubu ntabwo Perezida Kabila aratangaza izina rya Minisitiri w’ intebe mushya.