Print

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru [Amafoto]

Yanditwe na: 6 April 2017 Yasuwe: 2231

Kuri uyu mugoroba kuri ‘Messe des officiers’ ku Kimihurura Perezida Kagame akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingab yahuye n’abasirikare bakuru b’igihugu. Inama nk’izi ziba nibura rimwe cyangwa kenshi mu mwaka.

Perezida Kagame nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, mu nama nk’izi zabanje yagiye asaba ingabo kurushaho gushyira inyungu z’igihugu imbere kurusha izabo bwite.

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku byaganiriwe muri iyi nama y’uyu munsi hagati ya Perezida n’abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda.

Mu nama nk’izi mbere, Perezida Kagame yasabye ingabo gukomeza kuba ingenzi no kudatakaza ikiziranga kuva mu myaka ishize

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborerebwo mu 2016 bwakozwe ku buryo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa n’inzego za Leta buvuga ko abaturage bafitiye ikizere ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99%.

Umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba

Src: Village Urugwiro