Print

Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo ari ibya abacitse ku icumu gusa – Prof Sam Rugege

Yanditwe na: 9 April 2017 Yasuwe: 576

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, avuga kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bidakwiye guharirwa abacitse ku icumu gusa kuko ibyo iyo ngengabitekerezo yabyara byagira ingaruka ku banyarwanda bose.

Mu gihe insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho”, Prof Sam Rugege asanga abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bafite umugambi wo kubuza Abanyarwanda gushyigikira ibyo bagezeho bityo agahamagarira buri wese kuyirwanya yibuye inyuma.

Prof Rugege yabivugiye mu Karere ka Kirehe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye. Uru rwibutso rukaba rufite amateka akomeye ajyanye n’uburyo ubwicanyi bwahakorewe ngo bwakoranywe ubugome budasanzwe.

Yagize ati “Ikibazo cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyacu twese nk’ Abanyarwanda ntabwo ari icy’ abacitse ku icumu gusa. Dutungire agatoki abagaragaraho iyo ngengabitekerezo ya Jenoside naho baba ari abavandimwe cyangwa abaturanyi. Ntitube ba ntibindeba kuko ibyo bagamije biratureba twese biradusengera ibyo tumaze kugeraho”

Uru rwibutso rukaba rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 55. Abarokokeye kuri Kiriziya ya Nyarubuye bavuga ko aha hantu habereye ubugome bukomeye, abicanyi bakaba barageze aho bashyiraho ishyiga ryo kotsaho inyama z’ Abatutsi babaga bishwe.

Ushyirwa mu majwi cyane muri iyi Jenoside ni uwahoze ari Burugumestiri wa Komini Rusumo witwaga Gacumbitisi Sylvestre.

Uwaharokeye avuga ko impamvu aha hantu habereye ubwicanyi bukomeye, ngo byatewe n’uko interahamwe zacaga i Murambi ubu ni mu karere ka Gatsibo, ariho zaciye zihungira muri Tanzania, utaretse n’impunzi z’Abarundi.