Print

Nigeria: Komanda wakase imisatsi y’ abagore ashobora gufatirwa ibihano

Yanditwe na: 12 April 2017 Yasuwe: 3272

Komanda mukuru wa kampani ishinzwe gucunga umutekano mu mihanda yo muri Nigeria yitwa FRSC yakase imisatsi y’ abakozi b’ abagore bakora muri iyo kampani ngo ntashaka ko imisatsi irenga ku ngofero z’ akazi.

Andrew Kumapayi yabikoze mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 10 Mata ubwo abo bakozi barimo bahabwa amabwiriza y’ akazi.

Ubwo Kumapayi yakataga iyo misatsi yafashwe amafoto ashyirwa kuri paji ya facebook ya kampani yitwa yabo yitwa FRSC. Ayo mafoto yari yanditseho amagambo agita ati “Bwana Kamapayi agenzura, imisatsi, impuzankano, inzara”. Ayo mafoto yaje guhita akurwa kuri iyo paji nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru Telegraph.co.uk.

Lauretta Onochie, umukozi muri Perezidansi ya Nigeria yavuze ko ibyo abo bagore bakorewe biteye isoni.

Yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “Ibiteye isoni komando wa FRSC, Andrew Kumapayi, yagiriye abagore biri ku rwego rwo hejuru. Uyu mugabo akwiriye….”

Umuvugizi wa FRSC yatangarije ibiro ntara makuru bya Nigeria ko harimo gukorwa iperereza ku bagize uruhare muri icyo gikorwa avuga ko bazafatirwa ibihano bibakwiye.