Print

Dore impamvu zishoboka 5 zituma umuntu akunze kunanirwa vuba

Yanditwe na: 12 April 2017 Yasuwe: 4427

Kunanirwa ni ibintu bisanzwe ariko byatewe n’ibintu runaka,nk’ibibazo ariko kunanirwa vuba byo ntabwo ari ibintu bisanzwe.

Mu gihe ujya unanirwa vuba hari ingaruka mbi bizatera ubuzima bwawe….kandi kuryama ntabwo aribyo biba bibura nk’uko abantu benshi babizi.

Hano hari bimwe mu bintu bishoboka bitera kunanirwa vuba kandi ukwiye kwitondera kugira ngo ugire ubuzima buzira umuze.

1.Igihe uryamira

Uburyo ikiremwamuntu giteyemo ntabwo cyari gikwiye gufatwamo nk’imashini cyangwa ikindi kintu gikora ubutaruhuka,umubiri uba ukeneye kuruhuka nyuma y’akazi nimugoroba kandi ukawuryamisha kare naho bitabaye ibyo niho hahandi uzajya unanirwa vuba,ikindi kandi gerageza kwirinda kunywa icyayi kirimo ikawa cyangwa inzoga mu masaha ya nimugoroba bitaza ku kubuza ibitosi.

2.Imyitozo

Imyitozo ikorwa mu buryo bubili,imyotozo iringaniye mbere y’ uko igihe cyo kuryama kigera izakuraho umunaniro w’umunsi ndetse n’imyitozo ya mu gitondo ubyutse mbere y’ uko ujya koga nayo izatuma wirirwa neza,abashakashatsi mu by’ubuzima bw’umuntu bavuga ko iyo utanjya ukora imyitozo,icyo gihe uba uri gukururira uburibwe umubiri wawe.

3.Umubabaro

Umubabaro ntabwo uzasiga uburakari ndetse n’umujinya kuko biragendana,Umubabaro uzatesha umutwe ndetse ukabuza n’ibitotsi bityo bikakuviramo umunaniro.

4.Kurya nabi

Hari impamvu ituma ubuzima iteka bukeneye ibiribwa bifite intungamubiri ndetse n’ibiryo biringaniye;kurya nabi bitera umunaniro,ikawa ndetse n’ibindi biribwa bikungahaye ku ntungabuzima nibyo byakurinda umunaniro.

5.Gusinzira maze ukagona

Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umuntu asinziriye hanyuma akagona aba ari gukora cyane akoresheje guhumeka,ibi rero nabyo bikaba ari muri bimwe byaba bitera umunaniro.