Print

Kigali: Inzu icururizwamo amapine yafashwe n’ inkongi

Yanditwe na: 13 April 2017 Yasuwe: 2391

Inzu ikorerwamo ubucuruzi bw’amapine iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati munsi ya gare nshya, yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuva ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Kane.

Iyi nzu iherereye ku muhanda muto umanuka werekeza Nyabugogo hafi y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare yatangiye gushya mu masaha ya saa 6:15, bikaba bikekwako inkongi yatewe n’ikindi kintu kitari amashanyarazi.

Umuriro wahise ukupwa ndetse imodoka za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi zitangira akazi kazo ari nako imihanda yo muri ako gace ifungwa.