Print

Kwibuka 23, Danny Vumbi na Bruce Melody bashyize ahagaragara indirimbo yabo “Twibuke Twubaka”

Yanditwe na: 13 April 2017 Yasuwe: 338


Mu butumwa bugufi aba bahanzi bageneye abanyarwanda mu bihe nk’ibi bagize bati” Ubu ni ubutumwa twifuje gutanga muri uyu mwaka wa 2017 ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twibuke twubaka igihugu cyacu kuko twabuze abo twakundaga igihugu kikatubera umuryango kikatubera ababyeyi kikatubera abavandimwe kikatubera inshuti, duhange amaso ibihe biri imbere mu ntambwe idasubira inyuma.”

Iyi ndirimbo ya mbere aba bahanzi bakoranye ku giti cyabo yakozwe na Producer Bob, aba bahanzi bakaba bagaragaje u Rwanda rwiza bifuza kubaka, igihugu kizira Ingengabitekerezo ya Jenoside, igihugu kizira amacakubiri igihugu gifite umutuzo n’umutekano.

Amashusho y’iyi ndirimbo ngo barayashyira hanze mu minsi ya vuba.

Kanda hano wumve Indirimbo "Twibuke Twubaka" ya Danny Vumbi na Bruce Melody