Print

Umuhanzi w’icyamamare muri muzika ku isi French Montana yifashishije abana babyinira Eddy Kenzo mu mashusho y’indirimbo ye nshya(VIDEO+AMAFOTO)

Yanditwe na: 15 April 2017 Yasuwe: 2244

Ubwo yasesekaraga muri Uganda ku wa 13 werurwe 2017, abanya Uganda benshi ntibari bazi ikimugenza nyamara yagenzwaga n’imishinga myinshi ijyanye n’umurimo we wa buri munsi wo gukora muzika.

Karim Kharbouch benshi bazi nka French Montana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “unforgettable” yagaragaye impano y’akadasohoka y’abana bamenyekanye cyane mu ndirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo



Mu minsi yashize ubwo yasubiraga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimangiye ko abana yabonye mu gihugu cy’ubugande ntaho bahuriye na Chris Brown mu bijyanye no kubyina, ibi byashimangiwe n’amashusho y’indirimbo “Unforgettable” ya French Montana afatanyije numwe mu bagize itsinda rya Rae Sremurd witwa Swae Lee, aho abo bana babyina muri iyi ndirimbo.



Uretse abo bana basanzwe babyinira Eddy Kenzo, muri iyi ndirimbo hagaragayemo umuraperi Navio uherutse gutaramira abanyarwanda mu minsi yashize.

REBA HASI AMASHUSHO YIYO NDIRIMBO: