Print

RDC: Babiri bakurikiranyweho urupfu rw’ abakozi ba Loni

Yanditwe na: 15 April 2017 Yasuwe: 490

Umucamanza w’igisirikare muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, DR Congo, yavuze ko abantu babiri bafashwe ku bijyanye n’urupfu rw’abakozi babiri b’ Umuryango w’ Abibumbye n’uwari umusemuzi wabo.

Generali Joseph Ponde yavuze ko abo bantu bari mu mutwe w’ abagumutse.

Imirambo y’ Umunyamerika n’umunya Suede, bari abahanga mu gukora amatohoza, n’ umurambo w’ uwari umusemuzi wabo yatoraguwe mu ntara ya Kasaï ya hagati.

Abo bakozi ba Loni bishwe ubwo barimo bakora iperereza ku bwicanyi bivugwa ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwakorereye mu ntara ya Kasaï.