Print

Umwangavu yiciye mugenzi we mu modoka umurambo awuta ku nkengero z’ umuhanda

Yanditwe na: 16 April 2017 Yasuwe: 3848

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 16 yishe arasiye mu modoka umwangavu mugenzi we abifashijwemo n’ umugabo w’ imyaka 22, umurambo bawurambika ku nkengero z’ umuhanda ahitwa Orlando muri Leta ya Frolide.

Umurambo w’ uwo mwana w’ umukobwa w’ imyaka 15 witwa Melanie Mesen Medina wabonywe n’ umuntu watambukaga urambitse iruhande rw’ umuhanda nk’ uko byatangajwe na polisi yo muri ako gace.

Umuntu watanze amakuru y’ uwo murambo yahawe ishimwe ry’ ibihumbi bitanu by’ amadorali y’ Amerika (miliyoni zisaga enye mu mafaranga y’ u Rwanda).

Umurambo w’ uwo mukobwa wari wambaye ahantu hose, bikekwa ko wahatawe mu ijoro ryo kuwa 11 Mata 2017.

Polisi ikorera muri ako gace yatangaje ibinyujije ku rubuga rwa facebook ko yataye muri yombi ukekwaho kwica Medina.

Polisi yavuze ko wa mugabo w’ imyaka 22 wafashije muri ubu bwicanyi yitwa Ramsys Cruz-Abreu ngo yafashwe tariki 12 Mata agerageza gutoroka.

Yahoo.com yatangaje ko Abreu yabwiye polisi ko abo bana b’ abakobwa bari mu modoka bombi , hanyuma uw’ imyaka 16 akuramo imbunda arasa mugenzi we.

Uyu mwana w’ umukobwa w’ imyaka 16 utatangajwe amazina kubera ko atarageza ku myaka y’ ubukure abajijwe na polisi yemeye ko ariwe warashe Nyakwigendera Medina w’ imyaka 15.

Polisi ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekanye itandaro ya rwaserera yabereye mu modoka igatuma Medina araswa