Print

Sayinzoga Jean wayoboraga Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yatabarutse

Yanditwe na: 16 April 2017 Yasuwe: 3734

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo y’ igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Sayinzoga ni umwe mu bantu bamenyekanishije umukino wa Karate mu Rwanda. Amakuru umuryango wamenye ni uko Nyakwigendera yari arwaye kanseri y’ umwijima.