Print

Mani Martin yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya “Rubanda”

Yanditwe na: 17 April 2017 Yasuwe: 882

Umuhanzi Mani Martin kuri ubu urigukora Album ndetse yise Afro akomeje gukora indirimbo zizaba zigize indi album ye, muri izo ndirimbo akaba yashyize kumugaragaro imwe murizo yitwa Rubanda.

Nk’ uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, Mani Martin yagaragaje ko yari amaze iminsi arigukora indirimbo nshya yitwa Rubanda,ndetse anayishyira kumugaragaro , ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye yitwa Afro, ikaba yarakozwe na Mastola.

Mu magambo ye yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram asobanura aho ushobora kumvira iyi ndirimbo ye nshya, Man Martin yagize ati"Ntimwibagirwe kumva indirimbo yanjye nshya "RUBANDA" imwe muzigize Afro album, wayisanga kuri ITunes, Spotify.... Wanayumva kuri Radio iyariyo yose mu Rwanda, vuba aha murabona video irimo amagambo yayo. Murakoze ndabakunda".