Print

Reba ibintu 10 ushobora kuba utazi ku buzima bwa muntu

Yanditwe na: 20 April 2017 Yasuwe: 7181

10. Buri muntu agira impumuro itandukanye niyundi

Uretse impanga zisa neza( Vrai jumeaux/identical twins) naho ubundi buri muntu wese ku isi agira impumuro ye yihariye atahuza nundi.

9. Mu buzima bwumuntu akora amacandwe mesnhi kuburyo uyateranije yakuzura piscine ebyiri nini

Burya nuko utabyitaho ariko buri gihe mukanywa kawe haba harimo ingano nke y’amacandwe, kuko hari byinshi afasha mu mikorere y’umubirir wawe ya buri munsi gusa burya ntanubwo aba ari make.
kuko uyateranije yose hamwe ayo umuntu avubura mu gihe cyubuzima bwe bwose bingana na piscine/swimming pools ebyiri kandi nini.

8. Wumva uburyohe bwikintu aruko cyivanze namacandwe yawe gusa

Mugihe ushyize ikintu mukanywa ntamacandwe ahagije arimo ntubasha kumva uburyohe cyangwa ububihe bwicyo kkintu bisobanuye ngo kugirango umenye uburyohe bwikintu runaka nuko kiba cyashobora kwivanga (disolve) n’amacandwe yawe.

7. Amagupfa y’umuntu arakomera kuburyo utakwiyumisha

Ufashe igice kigupfa kingana nikibiriti gishobora kwihanganira toni zigera ku icyenda(9). Ubu bushobozi amagupfa y’umuntu akaba abwihariye kuko na beto(concrete) ifite cyimwe cyakane ( 1/4) cyabwo gusa.

6. Amaraso yawe arihuta kumuvuduko utari uzi

Ubashije gushyira camera kuri karemangingo kamwe kamaraso (Blood cell) mu masegonda mirongo itandatu gusa(60 secs) kaba kamaze gufata amashusho yimitsi yose icamo amaraso mu mubiri wawe.

5. Umuntu akoresha amaso kurusha izindi ngingo

Ntiwabyiyumvisha gusa tekereza iminota itanu ishize ibyo waruri gukora urasanga 90% y’amakuru ufite abyerekeye wayahawe n’amaso. BIsobanuye ko ibyo umenya byinshi nibyo uba wabonye kurenza guhumurirwa kumvisha uruhu ( feeling/Sentir) amajwi ndetse n’uburyohe runaka.

4. Umugabo agira intanga ngabo nyinshi bishoboka

Umugabo udafite ubundi burwayi, umubiri we ushobora kuba wakora intanga ngabo zigera kuri miliyoni icumi (10,000,000sperms) kumunsi bisobanuye ngo zivutse zose, ashobora kuba yabyara abatuye isi yose ubu mugihe kitarenze amezi arindwi gusa.

3. Inzara zumuntu zikura vuba cyane ugereranije nuko ziba zingana.

UMuntu udafite ikindi kibazo kibyihishe inyuma, urwara rwe buri mezi atandatu aba afite urushya. nukuvuga ngo ushyize akamenyetso aho ruba ruhereye mumubiri nyuma yamezi atandatu kaba harageze imbere hahandiumuntu aca ndetse waragakuyeho!

2. Acid iba mugifu cyawe irakomeye gusa n’igifu cyiyuburura vuba.

Hari benshi bibaza bati ese niba koko acid iba mu gifu cy’umuntu ikomeye cyane kuburyo ibasha gusenya ikirimo zinc cyose kuki igifu kitangirika?
Igisubizo kiroroshye cyane! Uturemangingo tugize igifu cyacu twiyuburura cyangwa twongera kwirema kumuvuduko munini cyane uruta uwo iyo acid ikoresha idusenya( cyangwa itwica). bicyo bigatuma uhora igifu cyawe naho ubundi nata gihe wamara kitarayenga ngo gishire. ariho bamwe bajya bakura uburwayi iyo umuvuduko wo kwiyuburura k’uturemangingo dukoze igifu wagabanutse usanga igifu cyabo cyangiritse bikabasaba kwegera mungana ngo abahe ubufasha.

1.Impyiko zawe ni zimwe mu ngingo zigize umubiri zitangaje

Burya ngo buri mpyiko y’umuntu iba igize n’utuyunguruzo tugera kuri miliyoni tukaba dufite ubushobozi bwo kuyungurura litiro 1.3 yamaraso buri munota (1.3l/min) ikajugunya litiro 1.5 y’inkari buri munsi.

Martin MUNEZERO