Print

Aya niyo magambo 7 y’urukundo wabwira umugore wawe maze mugatangirana ubuzima bushya bwuzuye umunezero gusa

Yanditwe na: 21 April 2017 Yasuwe: 10240

Ubundi nta kiza nko kuba umugabo w’amagambo asize ubuki,aryohereye amatwi y’umukunzi we,umugabo umeze gutya ni wa wundi utera umugore we guhora aseka kandi ku butumwa buto gusa,Ese ushaka kuba umugabo w’amagambo aryohereye amatwi y’umukunzi wawe?

Biragusaba ko wamenya aya magambo y’urukundo kandi agezweho arimo ubwenge atari yayandi amenyerewe kandi ukayavuga mu gihe gikwiye ndetse no mu buryo bunogeye amatwi y’umukunzi wawe,nkubwije ukuri ko nubwira umukunzi wawe aya magambo 7 ngiye kukubwira y’urukundo uragirana ibihe byiza.

1.Iyo umukunzi wajye aza kuba ikiyaga nta butaka bwari kuzabaho,iyo umukunzi wajye aza kuba ubutayu twari kuzabona umucanga gusa,iyo umukunzi wajye aza kuba inyenyeri imurika nijoro hari kubaho urumuri gusa kandi iyo umukunzi wajye aza kuba atanga amababa nari kuguruka nkajya mu kirere.

2.Ntabwo nita uko bikomeye kuba turi hamwe kuko nta cyiza nko guhora nkubona iruhande rwajye.

3.Namaze kwishyiramo ko urukundo atari byose twifuza ahubwo ko urukundo ari byose aho uri.

4.Ngukunda nkuko umuntu uri kurohama aba ashaka umwuka wo guhumeka.

5.Mu nseko yawe mbonamo ikintu cyiza kurenza inyenyeri.

6.Warufite kumfata ukuboko igihe gito ariko wowe wakumfashe iteka ryose.

7.Sindigera menya niba byanshobokera guhagarika kugutekereza kuko ntazigera nabigerageza.

Aya ni amagambo akomeye kandi arimo ubwenge utapfa kubwira umuntu uwo ariwe wese keretsa ari umugore wimariyemo,bityo nawe nongerer nkwibutse ugomba kugira uburyo uyamubwiramo ku buryo bitagaragara ko uri k’umuryarya.

Martin MUNEZERO