Print

Miss Simbi Fanique yaba aheruka kugira amanota angahe mu kizamini cya leta?Ese akunda umusore umeze ute?Menya byinshi bimwerekeyeho

Yanditwe na: 22 April 2017 Yasuwe: 6709

Miss Umuhoza Simbi Fanique akaba n’igisonga cya kane Nyampinga w’U Rwanda 2017 ( 4th runner up Miss Rwanda 2017) yavuze ibyo umusore mwiza yaba yujuje.


Miss Umuhoza Simbi Fanique ubwo yari mu irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2017

Miss Fanique aganira n’umunyamakuru Phil Peter yavuze ko umusore mwiza yaba ari umusore ukora cyane, ukunda Imana, umusore w’umuhanga, ufite ubwenge, ukunda abantu kandi ukore buri kintu mu gihe cyacyo aribyo we yise “kuba serious”.

Miss Fanique yagize ati “umuhungu uri Serious ,ukora cyane,ukunda Imana,w’umuhanga ufite ubwenge ndetse ubana n’abantu mbese umuhungu uri Social…uko ikintu mugihe cyacyo”.

Miss Fanique akaba yanavuze amanota yagize mu kizamini gisoza amashuli Yisumbuye,aho yabivuze muri aya magambo aho abajijwe amanota yabanjije gutungurwa cyane aseka cyane ati “Yegoko narujuje ahubwo ndarenza hahaha”,akaba yavuze ko yagize amanota angana na 67 kuri 73 hanyuma washyira ku ijanisha akaba 91%.

Martin MUNEZERO