Print

Amatora ya Perezida w’ u Bufaransa: Ntibyoroshye kumenya uratorwa

Yanditwe na: 23 April 2017 Yasuwe: 1404

Aba uko ari batanu nibo bahatanira kwicara ku ntebe y’ umukuru w’ u Bufaransa

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017, Igihugu cy’ u Bufaransa cyazindukiye mu matora y’ umukuru w’ igihugu yo gushaka Perezida uzakorera mu ngata Perezida Francois Hollande. Abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bavuga ko ariyo matora ya mbere mu myaka ishize bikomeye kumenya ushobora kuyatsinda.

Ibipimo by’amajwi byerekanaga mbere yuko amatora aba ko hafi 30% by’abatora bari batarahitamo uwo bazatora.

Batatu mu bakandida bakomeye - Emmanuel Macron, Marine le Pen na Jean-Luc Melenchon - bose bazwi nk’abanyapolitiki badakomeye cyane.
Uwo bahanganye - Francois Fillon - we yakoze imirimo myinshi yo mu rwego rwa ministri muri leta mu myaka 20 ishize.

Nta numwe muri abo bane byitezwe ko ari bubone amajwi ahagije yatuma ahita atsinda.
Bityo rero abakandida babiri baza ku isonga nibo bazahangana mu kiciro cya kabiri mu byumweru bibiri biri imbere.