Print

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arakuriwe (AMAFOTO)

Yanditwe na: 26 April 2017 Yasuwe: 4964

Umushyushyarugamba, akaba n’umunyamakuru wa Radio Magic na Televiziyo y’u Rwanda, Anita Pendo yashyize ahamyako atwite ndetse habura igihe gito ngo abyare.
<img28156|center>
Anita Pendo Inda imaze kuba nkuru ari hafi kwibaruka umwana wa Kabiri

Anita Pendo wagiye ahakana inshuro nyinshi ko atwite, yashyize ahamyako atwite, abinyujije kurukuta rwe rwa instagram, Anita yagaragaje ifoto y’umudamu utwite handitseho amagambo agira ati”Baby Loading”bigaragaza ko umwana ari hafi.
Kuri iyi foto abakurikirana Anita bamuhaye impundu abandi bavugako bafite amatsiko y’umwana, uyu mugore agiye kwibaruka.

Mu minsi ishize Anita Pendo yavuzwe cyane murukundo n’umusore witwa Nizeyimana Alphonse bita Ndanda binavugwako ari nawe wamuteye inda, byagiye bivugwa ko bari murukundo bombi bagasa nababihakana, gusa nyuma baje kubyemera ndetse batangira kujya bagaragaza amafoto yabo bari mubihe byiza by’urukundo babwirana utugambo tw’urukundo babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo ari nabwo abakunzi babo batangiye kubabwirako bategereje umunsi w’ubukwe bwabo.
<img28157|center>
Anita Pendo witegura kubyara umwana wa kabiri, ubusanzwe afite umwana mukuru yabyaranye n’umuraperi Bact ubwo bakoranaga kuri Radio Contact, ubu uyu mwana akaba arererwa kwa Nyina wa Anita Pendo.

Martin MUNEZERO