Print

Ari kunsaba ko turyamana bitaba akanyanga! Nkore iki ko n’ubwo nshaka umugabo ntashaka gusambana,Ikindi noneho ndacyari n’Isugi?!Ndabitinya

Yanditwe na: 26 April 2017 Yasuwe: 5863

Basomyi b’umuryango.rw nagira ngo mungire inama. Naditse kubera ko nabonye hari n’abandi bayigishije. Harimo izo nabonye zubaka zafasha umuntu ninayo mpamvu najye mbandikiye. Nta mateka menshi ndi bujyemo ndavunagura

Namenyanye n’umusore duhuza urugwiro ambwira ko yankunze kandi nanjye numva anguye ku mutima. Ntibyatinze dusezerana kubana ariko ubu ibintu byanyobeye. Yansabye kumusura sinazuyaza, mpageze nsanga aranibana.

Ansaba ko turyamana bimwe by’ubu, mubwira yuko ntabirota kuko nkiri n’isugi kandi nabitinya pe.Yakomeje rwose kunyinginga agira ngo wenda ndisubiraho, mumenere ibanga nahishe abandi, ariko ndanga nkomeza kwanga.

Ambwira ko atabana n’uwo atazi, kandi ahora anyumvisha y’uko ankunda. Iyo mubwiye kuntegereza, ambwira yuko atabibasha, ahubwo akumva ko ntamukunda cyangwa yuko ntamwizera.

Mu biganiro bye nanjye, akenshi aba ambwira amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina gusa, agira ngo akunde andarure ndaruke. Arangwa n’utugambo dusize ubuki n’akarimi kareshya iteka ryose.

Ni umusore rwose ufite ifaranga, ikindi kandi unogeye ijisho. Ntaho amwaye mu gihagararo, no mu bitekerezo arakeye, uretse ako kantu ke k’amashyushyu, yo guhora ashaka kurya idahiye.

Icyakora noneho byandenze, ngo ngombe mwihe wese wese, cyangwa mubwire ashake abandi. None nkore iki ? Nemere ntange amagara yanjye kugira ngo akomeze ankunde cyangwa nange mureke agende ?

Ndakuze bihagije by’abakobwa, ngumye gutinda naba Marita. Nabuze icyo nkora n’icyo ndeka. Si ukwitaka ntabwo ndi mubi, ndetse yewe ndangije kaminuza. Ariko se, none mwanze nkabura uwundi ? Mungire inama !