Print

Gatsibo: Abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza ibyagenewe rubanda

Yanditwe na: 27 April 2017 Yasuwe: 2030

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buratangaza ko hari abayobozi barindwi batawe muri yombi bakekwaho kunyereza inka z’abaturage.

Aba bayobozi mu nzego zibanze batawe muri yombi ejo ku wa 26 Mata 2017, bacumbikiwe ku biro bya polisi ya Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

Aba bayobozi batawe muri yombi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bushobora, abayobozi b’imidugudu babiri, abandi ni abari muri komite z’ubudehe mu midugudu.

Gasana Richard, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo aganira n’Izuba Rirashe, yagize ati: ”Twakoranye inama n’abaturage batugaragariza ibibazo by’abantu barigishije inka zabo,nk’uko bisanzwe rero iperereza rigomba gukorwa kandi ntabwo ryakorwa abo bantu bari iwabo, twabegeranyije ubu iperereza ririmo rirakorwa”.