Print

Abahanzi Nyarwanda bafite ubuhanga budasanzwe muri Rap bishyize hamwe bakora indirimbo bise "Zombi" (AMAFOTO+VIDEO)

Yanditwe na: 27 April 2017 Yasuwe: 2971

Abahanzi Nyarwanda bafitiye imbere heza Rap Nyarwanda bishyize hamwe uko ari batandatu “Maktain,Crazy K,Masotela,Prime ,White Monkey,Bushali ndetse na Producer wabahuje Nganji”maze bakora indirimbo nziza cyane bise “Zombi”.

AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “ZOMBI” ya NGANJI afatanyije na “MAKTAIN,CRAZY K,MASOTELA,PRIME,WHITE MONKEY NDETSE NA BUSHALI “.

Aba basore uko ari batandatu..iyo wumvise imirapire yabo wumva itandukanye kdi irimo ubuhanga cyane..kuko buri wese afite uburyo bwe bwihariye arapamo haba uwo mucyongereza noneho byagera kubarapa mu Kinyarwanda bo bikaba ibindi bindi..ku majwi yabo yihariye ndetse umuntu avuzeko bari mu basore bafitiye akazoza Rap Nyarwanda ntiyaba yibeshye.

Uyu niwe ubaririmbira Chorus mu buryo bwiza cyane kdi bwihariye


Maktain nawe iyo umwumvise uburyo yifunga muri Rap y’Icyongereza biba biryoshye sana


Umusore wahujije aba basore maze akabakorera indirimbo "Producer"


Crazy K umusore ufite imirapire myiza cyane mu kinyarwanda kdi ubona yiturije


Uyu musore nawe wumvise uburyo arapamo icyongereza wamwitiranya n’umunyamerika


White Monkey utaragaragaye mu mashusho yiyi ndirimbo bitewe nuko ngo ashobora kuba yaranjyanywe i Wawa


Masotela nawe nkumwe mu baraperi bumvikanye bakanagaragara mu ndirimbo za MARTIN PROMOTER nka "TAKRAMO ndetse na TAMBAZA nizindi Martin ari gukora".

Martin MUNEZERO