Print

Gahunda yo guhuza abashaka akazi n’ abagatanga yatanze umusaruro ku kigero cya 20%

Yanditwe na: 27 April 2017 Yasuwe: 867

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo MIFOTRA ivuga ko kuva gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi muri gahunda yiswe Job Net mu bakozi basaga ibihumbi 2 730 biyandikishije bashaka akazi muribo abasaga 20% bakabonye .

Ni abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu biganjemo urubyiruko bahuriye kuri petit stade amahoro n’abakoresha bo mu bigo bitandukanye, kugirango urwo rubyiruko rushake amahirwe yo kubona akazi cyangwa kuba rwakwimenyereza umwuga muri ibyo bigo.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri bo wo kubona akazi no kumenya ahari amahirwe y’akazi. Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bavuga ko guhurira hamwe n’urubyiruko rwize amasomo atandukanye bibafasha kubona abakozi batiriwe batanga amatangazo y’akazi kandi bikabatwara amafaranga.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ku nshuro ya 4 hatangijwe gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi ngo bimaze gutanga umusaruro no kunganira gahunda ya leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 000 buri mwaka.


Comments

ngabire félix 9 October 2023

Amakuru ko mwayihereranye?