Print

Besigye asanga umukuru wa polisi ya Uganda akwiye kwirukanwa

Yanditwe na: 27 April 2017 Yasuwe: 1337

Dr Besigye Kifefe Besigye, Umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, yasabiye umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kwirukanwa ku mirimo ye kuko yananiwe kuzuza inshingano ze uko bikwiye nk’umuntu ushinzwe umutekano.

Dr Besigye yabitangaje nyuma y’uko bimenyekanye ko mu gipolisi cya Uganda hagaragayemo abasa n’ibyitso bigambanira abandi bakicwa uruhongohongo ndetse bikanagaragara ko hari abicana ubwabo.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, nibwo Gen Kale yemeye ko habayeho ibisa n’uburangare mu gipolisi hakabaho ababinjiriye bagakoresha amakosa abandi, ibi akaba yaranabisabiye imbabazi.

Ni muri urwo rwego Dr Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na leta asaba ko uyu mupolisi mukuru yakurwa ku mirimo igahabwa abandi kuko yamunaniye.

Yagize ati ”Ntekereza ko Leta nta ko itagira ngo yite ku banyagihuru n’ibyabo, niyo mpamvu gen Kale Kayihura akwiye gusohorwa mu biro kuko hari ibyo yananiwe gutunganya cyangwa akibwiriza akijyana.”

Dr Bessigye avuga ko uyu muyobozi atazi gukemura ibibazo by’abarengana ndetse no gukurikirana ibibazo biri mu kazi ken go abikemure mu maguru mashya.
Anavuga ko no mu gisirikare harimo ibitagenda neza bityo akaba agomba gukurikiranwa akabazwa ibyo adakora kandi abifite mu inshingano ze.