Print

Amerika yiteguye gufatira ibihano Korea ya Ruguru

Yanditwe na: 28 April 2017 Yasuwe: 2345

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko inkingi yo kuzibira ibitero bya "misile" igiye gutangira gukoreshwa mu minsi iri imbere kandi ko igiye gufatira ibihano by’ ubukungu Korea ya Ruguru.

Ibi Amerika ibitangaje mu gihe imaze iminsi yotsa igitutu Koreya ya Ruguru ngo ihagarike ikorwa n’ igeragezwa ry’ ibisasu kirimbuzi ariko Koreya Ruguru ikabisuzugura.

Terminal High Altitude Area Defence ni uburyo Amerika ikoresha yirinda ibiturika, ubu buryo bwatangiye gukoreshwa muri 2008.

Koreya y’ Epfo ubusanzwe ikunze kugaragaza ko iri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, yanenze ingingo yo gushyirirwaho THAAD ivuga ko bishobora gutuma Koreya ya Ruguru iyigabaho ibitero.

Igitutu cyose Koreya ya Ruguru ishyirwaho ngo ihagarike ikorwa n’ igeragezwa ry’ ibitwaro kirimbuzi ibirengaho ikavuga ko izakomeza umugambi wayo.

Adm Harry Harris, umwe mu bakomando b’ Amerika ku wa Gatatu w’ iki cyumweru yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika ko THAAD igiye gushyirwa muri Koreya y’ Epfo kugira ngo ikingire icyo gihugu ibitero bya Koreya ya Ruguru.

Uwo mukomando avuga ko ikoreshwa rya THAAD rishobora gutuma Perezida wa Koreya Ruguru King jong un yisubiraho agahagarika umugambi wo gukora no kugeragezwa ibitwaro kirimbuzi.