Print

Papa Francis yakoreye uruziko rw’ amateka mu Misiri

Yanditwe na: 29 April 2017 Yasuwe: 2175

Umushumba mukuru wa Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasomye misa i Cairo yitabwe n’ibihumbi by’abantu, ku munsi wa nyuma w’urugendo rw’ akazi agirira mu Misiri.

Abaje gusenga bahuriye muri stade, bafite amabendera banarekurira mu kirere ibipulizo by’amabara ya Vatikano, igihe Papa yinjiraga.

BBC yatangaje ko uru rugendo rubaye nyuma y’ubwicanyi bwahitanye Abakristu benshi, mu nyigisho yatanze muri iyo misa akaba yasabye ko habaho ukurekuriranira.

Mu ijambo nyamukuru yavugiye i Cairo ejo kuwa Gatanu, yahamagariye abakuru b’amadini yose kwamagana ubwicanyi bukorwa mu izina ry’Imana.