Print

Afurika y’Epfo: Perezida Jacob Zuma yasubitse ijambo nyuma yo kumwazwa

Yanditwe na: 1 May 2017 Yasuwe: 2039

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yasubitse ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’abakozi nyuma yo kumwazwa n’abakozi bamusaba kwegura.

Ibi byakurikiye kandi imvurur hagati y’abashyigikiye Zuma n’abamurwanya, byateye guhagarika imbwirwaruhame zose.

Ishyirahamwe rikomeye ry’abakozi, COSATU, ryasabye Bwana Zuma kwegura mu kwezi gushize nyuma yo kwirukana minisitiri w’imari, wubashywe cyane mu gihugu.

Ariko Zuma yarahiye ko atazegura. Yavuze ko azaguma ku butegetsi kugeza igihe cye cyo gutegeka kiranyiye mu mwaka wa 2019.

Src: BBC