Print

NTIBISANZWE:Umunyeshuli yamatanye n’umugabo wubatse urugo ufite umugore n’abana(AMAFOTO)

Yanditwe na: 2 May 2017 Yasuwe: 28442

Kuri uyu wa mbere taliki 1 Gicurasi 2017,mu bitangazamakuru byo muri Kenya habyutse hacicikana inkuru n’amafoto y’umukobwa w’umunyeshuri wafatanye n’umubabo banga gutandukana ubwo basambanaga.

Iyi nkuru ibabaje yabayeho muri iyi weekend dusoje muri Kaminuza nkuru ya Kenya (K.U).Umugabo wubatse wari ucumbitse hafi y’amacumbi y’abanyeshuri y’iri shuri ngo yaje kubyumvikanaho n’umwe mu bakobwa biga muri iri shuri amusanga mu icumbi rye nyuma yo kuryoherwa bavangirwa no kumatana umwe binanirana ko yakwitandukanya n’undi.

Icyakurikiyeho ni uko iki gikorwa cyari cyagizwe ubwiru byarangiye batabaje maze bahururirwa n’abanyeshuri babaha akamo bibangombwa ko hiyambazwa Police ngo bajyanwe kwa muganga.Kugeza ubu ntiberemezwa ko batandukanye cyangwa byananiranye burundu.Igikorwa cyo kumatana hagati yabakoranaga imibonano bikunze kugaragara muri iki gihugu mu gihe umwe yaciye inyuma undi