Print

KENYA:Umukobwa wiga muri kaminuza yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abagabo yanduje SIDA(AMAFOTO)

Yanditwe na: 2 May 2017 Yasuwe: 10482

Iyi yaje ari inkuru y’incamugongo kuri benshi ku gitsina gabo cyo mu gihugu cya Kenya ubwo kuri uyu wa gatandatu ku mbugankoranyambaga za facebook hasakaye ifoto na liste y’amazina y’abagabo ubuzima bwabo buri mukaga nyuma yo kuryamana n’umunyeshuli w’umukobwa wiga muri kaminuza yo muri Kenya izwi nka "Kenyatta University" (KU) wiyemerera ko yabanduje virus itera Sida.

Uyu mukobwa yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abagabo yanduje SIDA

Uyu mukobwa batagaragaje amazina ye yemeje ko yasambanye n’abagabo baturuka mu bihugu nigiye bitanduka bamwe bagakoreraho abandi nabo bagakoresha nabi abakingirizo kandi we ahamya neza ko ntakabuza yabanduje Sida kuko we abana nayo kandi ayimaranye igihe kirekire.

Uru nirwo rutonde rw’amazina y’abagabo bagera kuri 21 yanduje SIDA

Uyu mukobwa yashyize ahagaragara iyi liste y’abagabo basambanye mu rwego kubaburira ndetse no kuburira abakobwa niba harimo uwo baba bakundana kugira ngo atazamwanduza nawe dore ko uyu mukobwa yagiye atangaza naho buri umwe basambaniye!