Print

Umugabo wa mukuru wanjye yamfashije byinshi ariko ari kunsaba ko namuca inyuma maze tukaryamana,Nkore iki koko ko mukuru wanjye anyizera cyane?

Yanditwe na: 2 May 2017 Yasuwe: 6968

Nshuti bavandimwe na mwe babyeyi nitwa Diane ntuye mu mu Ntara y’Amajyepfo akarere ka Muhanga , mfite ikibazo kinkomereye cyane ariko nakiburiye igisubizo nimwe mwamfasha mukangira Inama.

Mu by’ukuri ubu ngize imyaka 19 niga mu mwaka wa 5 w’amashuli yisumbuye ,ababyeyi banjye bose bitabye Imana, mfite bakuru banjye 3 ariko umwe niwe wifashije.Nyuma y’uko ababyeyi bitabye Imana byaje kuba ngombwa ko njya kuba kwa mukuru wanjye aha nari nkifite imyaka 13.

M’ukugerayo nta kibazo nigeze ngira rwose bamfataga neza uko bishoboka umugabo we akanampa amafaranga y’ishuli, ibyo byarakomeje maze kugenda nkura mukuru wanjye yaba adahari nkajya numva umugabo arimo kumbwira amagambo y’urundo nkagira isoni.

Mukuru wanjye afite akazi kimwe n’umugabo gusa nk’ubu mu biruhuko umugabo agira gutya akaza akankutiriza nkabura icyo gukora bikandega , nabihishe mukuru wanjye numva umugabo abimenye yahita anyirukana ntafite ahandi njya.

Kuba amfasha kandi ntafite ahandi njya bintera ubwoba bwo kubivuga gusa kugeza ubu sindemera kuryamana na we gusa asigaye andeba igitsuri umutima ukundya.

Nimumfashe mumbwire muri bino biruhuko amereye nabi nemere nkunde mbeho cyangwa mbyange nangare.


Comments

akumiro 9 December 2019

Uramenye ntiwemere ayo mahano utazabyicuza ubuzima bwawe bwose. Jya kwa ba bakuru bawe bandi, nubona bakomeje kugufasha uzicecekere udasenyera umuvandimwe wawe, ariko nubona babihagaritse, uzashake mukuru wawe mwiherere umubwize ukuri. Ntateze kugutunga azafata abandi, ahubwo namara kuguhaga azaguhindura inkunguzi wumirwe


MUPENZEI JEAN DE DIEUX 4 December 2019

UNVA MUKOBWA MUTO,NTIWUNVE NKUBWIYE NGO MUTO WUNVE KO URI MUTO WARAKUZE.GANIRIZA MUKURU WAWE AMENYE UKURI.UMUSABE KUJYA KWA MUKURU WAWE MURIBAMWE WAVUZE BATIFASHIJE.UWAGUFASHAGA NIBA YABIKORANAGA URUKUNDO NUBUNDI AZAGUFASHIRIZE AHO UZABA URI MURI BAKURU BAWE.KDI WAVUZE KO NA MUKURU WAWE AFITE AKAZI.MURAMU WAWE NADAKOMEZA KUGUFASHA MUKURU WAWE AZAGUFASHA.WIBA UMWANA BIVUGE ATAZABONA UGIYE KDI NTAGIBAZO AZI UFITE.MUBWIRE AGUFASHE KUHAVA ATERE IGIPINDI UMUGABO WE WIGENDERE.AMAHORO UZAJYE UZA KUBASURA UTAHABA.


27 August 2018

komera kubusugi bwawe niba ukiriyo imana ishimwe


nshimiye 27 August 2018

komera kubusugi bwawe niba ukiriyo imana ishimwe


florence 18 June 2018

Muvandimwe komeza wihagarareho uwo mugabo nimumara kuryamana azabigira akamenyero kandi ntarukundo agufitiye ni ukukwangiza namara kuguhaga CGA aguteye Inda azakora buryo ki akwirukana .ngaho ibaze mukuru wawe agufashe.


HARERIYAREMYEDONATIEN 1 September 2017

NDABONA UMAZE GUKURA UBWOBA UBIGANIRIZE MUKURUWAWE MUFATANYE GUFATA UMWANZURO.