Print

NTIBISANZWE:Reba umwana w’amezi icumi y’amavuko watangaje abaganga bitewe n’ibiro apima(AMAFOTO)

Yanditwe na: 3 May 2017 Yasuwe: 3719

Umwana ukomoka mu gihugu cya Colombia uzwi ku izina rya Juanita Valentina Hernandez,ku mezi ye icumi amaze avutse ariko akaba apima ibiro bigera kuri 20 byibura byagapimye umwana ufite imyaka itanu.

Uyu mwana Hernandez w’amezi atatu y’amavuko akaba yatangaje abantu batari bacye,harimo n’abaganga kandi bikaba bikomeje no gutera impungege ababyeyi be kuko ngo uyu mubyibuho we ukabije ubahangayikishije cyane.

Ikindi ngo uyu mwana w’umukobwa avuka yari afite ibiro bisanzwe nkibyo izindi mpinja zigenda zivukana,ariko ngo kuva akivuka yatangiye kugenda abyibuha buhoro buhoro kugeza aho ku mezi icumi gusa apimye ibiro 20 byose.

Kandi nkuko abantu bagenda babyibuha bigiye bitandukanye bitewe n’imiterere y’imibiri yabo,Hernandez we abaganga bemeza ko adasanzwe ndetse ko n’umubyibuho we udasanzwe ku kiremwa muntu,ikindi kandi gikomeje gutera ababyeyi ndetse n’abaganga impungege ngo nuko umubyibuho w’uyu mwana uko amezi agenda ari nako nawo wiyongera ku buryo ni haramuka hatagize igikorwa bishobora kuzamugirieraho ingaruka mbi.

Nkuko umuganga uzwi ku izina rya Fry yatangarije ikinyamakuru cya Daily Mail dukesha iyi nkuru,yavuze ko kimwe mu bintu bishobora gutuma abana bakiri bato ari indwara yitwa Prader-Willi ituma umwana ahora ashonje bityo akaba yabyibuha cyane kubera guhora arya ndetse ananywa.

Martin MUNEZERO