Print

Dore inama 6 z’ingenzi zagufasha kubabarira ndetse no kumenya niba koko uwo muntu wamusubiza n’icyizere

Yanditwe na: 3 May 2017 Yasuwe: 1414

Ubundi mu isi y’ibiremwa nta muntu udakosa yewe ntihajya habura n’amakimbirane hagati y’abantu runaka,ndetse no mu nshuti magara,gusa nubwo ibyo biba byose ntihaba habuze icyabiteye,ari nayo mpamvu twabahitiyemo kubasangiza zimwe mu nama zagufasha kubabarira ndetse no gusubiza icyizere uwaguhemukiye ndetse ukanamenya niba koko wamusubiza n’icyizere wamugiriraga mbere.

1.Ese umubano wawe nawe ufite agaciro gakomeye mu buzima bwawe?

Kubabarira uwaguhemukiye ni ngombwa kugirango nawe uruhuke ku mutima ariko mbere yo kongera kumwizera no kumugarura mu buzima bwawe ukwiriye kubanza kwibaza niba uwo muntu afite agaciro cyane mu buzima bwawe ku buryo umubano wanyu usubiye inyuma waba uhombye ikintu kinini. Ukwiriye kandi kwibaza niba atari ubwa mbere aguhemukiye, usanze yarabigize akamenyero ugomba guhagarika uwo mubano wanyu.

2.Kuvugisha ukuri kugahinda byaguteye

Igihe umuntu yaguhemukiye akagusaba imbabazi ni ngombwa ko umubwiza ukuri ukamubwira icyakubabaje icyaricyo cyangwa icyakurakaje kuko ashobora no kuba yarakubabaje atabigambiriye akaba atumva aho yahemutse ahariho. Igihe kandi wiyemeje kubabarira no kongera gusubukura umubano wanyu ntukajye umucyurira. Ibyabaye byarabaye nta mpamvu yo guhora ubigarura.

3. Kwakira urukundo n’imbabazi usabwa

Iyo umuntu yagukoshereje nawe ubwe ntaba atuje. Niba rero yagusabye imbabazi akagerageza kongera kugushimisha byaba byiza nawe ugiye wakira ibyo agukorera utamucyurira.

4.Kumenya ko abantu ari abantu

Umuntu aho ava akagera arakosa, nta mumalayika mu bantu. Yego amakosa ashobora gutandukana ariko nawe ubwawe hari abo wababaje. Icyo ni ikintu ugomba kuzirikana ukirinda gufata abantu nk’utumana duto. Ugomba kumenya ko hari n’ubwo umuntu aba agukunda ariko akagukomeretsa atabishaka.

5. Uruhare wabigizemo

Ese wowe nta ruhare wabigizemo? Ese wamubaniye neza araguhemukira cyangwa nawe hari inshingano wirengagije kuzuza.

6. Kubiha igihe

kongera kwizera umuntu waguhemukiye bifata igihe. Ni ngombwa ko ugenda uko umutima wawe ukuyoboye. Nta mpamvu yo kwirukankira kongera kwizera umuntu. Genda gacye icyizere kizagenda kigaruka hagati yanyu buhoro buhoro.

Martin MUNEZERO


Comments

Mugeyo Issa 29 July 2022

Nahebany numukobw nakund cane gos vyas you k amvamw muvyiyumvir vyanj