Print

Reba ibintu 8 utazakora niba umaze igihe gito ukundanye n’umuntu

Yanditwe na: 3 May 2017 Yasuwe: 2932

Abantu benshi ntibazi uburyo bifata iyo aribwo bwa mbere bakundanye,ubundi iyo abantu bagikundana usanga bafite akavuyo muri bo,nta gahunda ifatika baba bafite,kuko icyo bavuga cyose baba bahubuka cyane,Niyo mpamvu rero abasomyi b’umuryango.rw twabateguriye ibintu 8 uzirinda kuvuga mu gihe aribwo ugikundana n’umuntu.

1.Wivuga ku bintu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina:

Imibonano mpuzabitsina buriya ni kimwe mu biganiro ushobora kuzana mu gihe uri kuganira nuwo mwakundanye hanyuma byose bikazamba,ubundi ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina ntabwo aribyo byagakwiye kuba ikiganiro cyuwo munsi,rero gerageza mu buryo bushoboka bwose ureke kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina.

2.Wihurutura amagambo menshi:

Niba uvugagura cyane gerageza byibuza ufunge umunwa wawe akanya gato.Niba uri kumwe nuwo muntu mukundana ukavugagura cyane bigeraho akabihindura ibitwenge gusa ibyo uri kuvuga ntihagire ikintu na kimwe aha agaciro mubyo wavuze,bityo rero menya ko kuvugagura cyane bishobora gutuma uwo mukundana akubona ukundi kutari kwiza.

3.Wivuga buhoro cyane:

Niba umuntu avuze ngo wivugagura cyane na none ntibivuze ngo ugende ijwi uriburishe kuburyo ururimi rudasohoka,kuvuga buhoro bishobora gutuma uwo muntu muri kuganira ahita akubonamo umuntu ujunjamye,Bityo geragaza umuganirize mu ijwi rituje cyane kandi ryumvikana.

4.Wikwambara bisamaje cyane:

Wikwambara biri mu rwego rwo hejuru,kandi wikwisyira hejuru ngo wigire umuntu uri mu rwego ruhanitse,wowe icyo usabwa nukwishyira mu mutuzo ubundi ukumva ko ubohotse,wikwambara birenze wowe iyambarire bisanzwe,kuko ushobora kwambara birenze cyangwa ukitwara nk’umuntu uri mu rwego rwo hejuru umukunzi wawe akakubonamo ubwiyemezi.

5.Wihita umubaza iby’umukunzi we wa mbere ako kanya:

Wita wihutira kumubaza iby’umukunzi we aribwo mukimenyana,kuko icyo gihe haba hakiri kare utaramumenya neza bihambaye,uhise ubimubaza ako kanya mushobora guhita munabipfa.ahubwo wowe banza umwigeho,umumenye wese.

6.Gira gahunda:

Niba uri umukobwa cyangwa umuhungu,gerageza kubahiriza igihe,niba ari saa moya bibe saa moya nyine,kuko iyo uhanye gahunda nuwo muri gukundana muri iyo minsi hanyuma ntuybahirize,uba utangiye kwitesha icyizere yari agufitiye kabisa,kandi niba hari ikibazo cyihutirwa ugize,shaka uburyo wamumenyesha hakiri kare atarekwinubira cyangwa ngo yivumbure.

7.Wikwiyerekana uwo uriwe:

Ntuzigere wereka umukunzi wawe mushya icyo uricyo byihuse.iri ni ikosa rya mbere rikomeye waba ukoze mu rukundo rwawe kuko ushobora koko uri umunyamafaranga hanyuma ugatangira kubimuratira kandi we atarigeze agukundira ayo mafaranga,ahubwo we yarazanywe n’urukundo gusa,cyangwa ukaba uri umuntu ukomeye mu kazi kawe ukora,ibyo byose ntabwo warukwiye kubibwira umuntu mutamaze igihe kinini mukundanye,nabwo ashobora kukubonamo umwiyemezi.

8.Wigira icyo uhugiraho mu gihe muri kumwe:

Telefone yawe ni kimwe mu bintu buriya gishobora gutuma utaganira neza n’umukunzi wawe.Niba ugiye gufata umwanya ukaganira nuwo mukunzi wawe mushya gerageza ufunge telephone yawe n’ibindi byatuma ibiganiro byanyu bivangirw.kuko ushobora kugira gutya bakaba baraguhamagaye,uritabye ubwo umukunzi wawe hari ibyo mwari muri kuganiraho,bamara kuguhamagara mukanya n’ubutumwa bugufi bukaba buraje ugiye ku busoma,ibyo bintu bijena uwo mukunzi,we aba abona utamuha agaciro.