Abakinnyi ba Tottenham bacitse intege bamaze gutsindwa igitego/ Foto: Dailymail
Kuri uyu mugoroba ikipe ya Tottenham yari yasuye West Ham yatakaje umukino w’ingenzi wari kuyifasha gukomeza kotsa igitutu Chelsea bahanganiye igikombe. Igitego cya Lanzini cyabonetse ku munota wa 65 cyatumye ibyiringiro bya Tottenham bigenda biyoyoka.
Tottenham yari imaze imikino 9 idatsinzwe yatesheje amahirwe Chelsea yo gutwara igikombe mbere y’impera z’irushanwa ndetse ikomeza kuyotsa igitutu.
Nyuma yo gutsindwa na West Ham, Tottenham yagumye inyuma ya Chelsea ho amanota 4 ndetse n’umukino itarakina. Mu gihe Chelsea yatsinda Midlesbourd kuri uyu wa mbere izahita ijya imbere ya Tottenham ho amanota arindwi.
Reba uko igitego cya West Ham cyagiyemo
Chelsea ishigaye amakipe mu mibare ya ruhago bigaragara ko yoroshye kuri yo: West Brom, Watford na Sunderland. Gusa biragoye kugira icyo wizera mu makipe yo mu Bwongereza mu mikino hagati yayo.
Chelsea irasabwa gutsinda imikino 2 mu mikino ine ishigaje igahita itwara igikombe cy’uyu itarindiriye gutegereza ibyava mu mikino na Tottenham iri kuyotsa igitutu ishigaje.