Print

Mukeshabatware kwamamaza ipamba byari bimukozeho habura gato

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2017 Yasuwe: 10034

Umugabo wamamaye mu Rwanda kubera gukina amakinamico no kwamamaza Mukeshabatware Dismas yavuye imuzi iby’ ukuntu kwamamaza ipamba byari bimukoze akarekurwa habura gato ngo afungwe.

Mukeshabatware yavuze ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamamaje iduka ryacuruzaga ipamba arivuga ibigwi, abwira ibitaro byo mu Rwanda hose kuza kuriguramo ipamba. Ngo bwakeye imbagukiragutabara zose zo mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda byahateye amatako, nyamara ngo iryo pamba ryari rike kuburyo ibitaro bya Kigali byari byaraye birikukumbye.

Icyakurikiyeho ngo abangenzacyaha bahise bajya ku biro by’ igihugu by’ itangazamakuru Orinfor byaje guhinduka RBA, gufata Mukeshabatware kuko ariho yakoraga icyo gihe. Ngo bagirango bamubaze ukuntu yamamaje ibintu bidahari.

Mukeshabatware yabwiye KT radio dukesha iyi nkuru ati “Nagiye kubona mbona OPJ aje kuri Orinfor aho nakoraga ambaza Mukeshabatware mubaza icyo amushakira, ati ‘ndamushaka kandi ansange kuri station, ati kandi ndamujyana nti waba umbwira.”

Nuko arabanza ancisha kuri iryo duka, nsanga za ‘Ambulances’ zitonze umurongo imodoka zahuruye ngo zije gufata ipamba, naho ako gapamba kari amafuti, ibitaro bya Kigali byaraje bihita bigakukumba.”

Akomeza avuga ko bamutwaye kuri polisi akabona ko byamurangiranye bikaba ngombwa ko yigura amafaranga kugira ngo adafungwa.

Ibi ngo byamuhaye isomo ryo kutazongera kugwa mu mutego wo kwamamaza ibintu atabonye.


Comments

Isidole NSENGUMUREMYI 7 May 2017

Yarazize ubusa pe