Print

Umusaza yatsindiye amamiliyoni y’ amadorali kubera kumvira umugore we

Yanditwe na: Martin Munezero 7 May 2017 Yasuwe: 3369

Rimwe na rimwe abagabo benshi ntibajya bumvira abagore babo,bumva ko abagore nta kuri bagira ndetse abagabo bumva ko aribo bahora mu nzira nziza,ariko iyi nkuru yaba bakabwe igiye kukwereka ko n’abagore baba mu nzira nziza cyangwa bagira uburyo.

Umusaza w’imyaka 80 y’amavuko wari umwarimu ariko uri mu kiruhuko cy’izabukuru ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Harold Diamond yaratwaye imodoka n’umugore we mu mvura nyinshi,ariko umugore we aramubwira ngo nahagarare,nawe aremera.

Ntiyigeze ashaka kurakaza umugore we,bityo aza guhagarara kuri Sitasiyo aho bagurishiriza Peterole ari naho yasanze hari amatike ya Tombora bari kugurisha,ubu akaba icyo gihe amahirwe yaramusekeye maze atsindira Miliyoni 326 z’Amadorali y’Amerika mu mujyi wa New York.

Aganira na The New York Post yagize ati”Umugore wajye najye twari turi mu modoka nyitwaye hagati mu mujyi dutashye ngo tujye gufata amafunguro ariko ikirere n’imvura bituma duhindura imipango”.

“Umugore wajye yampatirije guhagarara aho twari tugeze ngo abe ariho dufata ibyo kurya maze dutegereze ikirere gise neza,najye ndamukundira ndamwumvira nta gushidikanya”.

“Ndamushimira bimvuye ku ndiba y’umutima,kuko iyo hataza kuba ko ampatiriza guhagarara,ntabwo twari kuba turi aha uyu munsi tuje gutwara ibihembo byacu.

Kubera ko yumvise ndetse akanashyira mu bikorwa ibyo umugore we yamusabye bitumye atsindira Miliyoni 326 z’Amadorali y’Amerika,bityo nawe niba uri umugabo ukaba uri gusoma iyi nkuru,umusaza yavuze ko “Iteka umugore aba ari mu kuri,ntukwiye gupinga ibyo akubwiye ngo nuko ari umugore”.


Comments

toto 10 May 2017

oya rwose sukubeshya abanyamakuru biki kinyamakuru bahorana amakosa mumyandikire bazabasubize Ku ishuri pe!! sinzi niba nta chief editor bagira kuko tubakosora kenshi.


toto 10 May 2017

oya rwose sukubeshya abanyamakuru biki kinyamakuru bahorana amakosa mumyandikire bazabasubize Ku ishuri pe!! sinzi niba nta chief editor bagira kuko tubakosora kenshi.


toto 10 May 2017

oya rwose sukubeshya abanyamakuru biki kinyamakuru bahorana amakosa mumyandikire bazabasubize Ku ishuri pe!! sinzi niba nta chief editor bagira kuko tubakosora kenshi.


jean 7 May 2017

Ariko KADOGO nawe urasertsa! Ubusw wowe ibintu byose urabizi? Ntakosa ujya ukora wandika? Ntugakabye!


kadogo 7 May 2017

Uyu munyamakuru azasubireyo kwishuri kwiga igihekane cya Mbw na Njye.